Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Akarere ka Ngoma n’umukozi ishami ry’imicungire n’ubutaka n’ibikorwa remezo. Mwitangazo Rib Yashyize kurubuga rwa X rivugako RIB yafatiye mu cyuho Mutembe Tom, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngoma  na Mutabazi Célestin Umuyobozi ushinzwe ishami ry’ibikorwaremezo n’ubutaka muri ako Karere (One Stop Center) bakira ruswa ya 5,000,000 Frw  kugirango  batange icyangombwa cyo kubaka.Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Remera n’iya Kicukiro mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.RIB irakomeza gusaba abaturarwanda kwitandukanya n’ingeso ya ruswa no gutanga amakuru buri gihe cyose bayisabwe cyangwa bamenye uyisaba cyangwa uyitanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *