Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha “RIB” rubinyujije ku rukuta rwa X, rwatangaje ko RIB yafunze Nkundineza Jean Paul, Umunyamakuru wigenga (freelance).
Akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku murongo wa YouTube birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha no gukoresha ibikangishoAfungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje kugirango dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.RIB irongera gusaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubahiriza amategeko azigenga kuko uzayarengaho wese azakurikiranwa nkuko biteganywa n’amategeko.
