Mark Regev, umujyanama mukuru wa minisitiri w’intebe wa Isiraheli, yabwiye BBC Gahuzamiryango Newshour ko Natalie na Judith Raanan barekuwe “nta shiti” – kandi ko ari “umunsi wo kwizihiza”.
Avuga ko “igitutu” cyashyizwe kuri Hamas cyatumye itsinda rirekura nyina n’umukobwa.
Ati: “Ndatekereza ko Hamas yumva ko iri mu gitutu gitangaje – haba mu rwego rwa diplomasi ndetse birumvikana ko ingabo za Isiraheli – kandi ndatekereza ko ibyo bihatira Hamas kugerageza gukora ibintu birimo no kurekura ingwate”.
“Nizera ko nidukomeza kotsa igitutu, Hamas izarekura abandi (ingwate) … Twiyemeje gukomeza kotsa igitutu. Turakubita Hamas kandi dukubita Hamas bikomeye.”
Ku ruhande rwayo, Hamas yavuze ko yarekuye abanyamerika kubera “impamvu z’ubutabazi”.