
Mu Rwanda kugira ngo ubone uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga, bisaba ko ukora ibizamini bine n’icya ’démarrage’ gikorwa imodoka ihagarikwa ahantu hahanamye, ubundi umunyeshuri agasabwa kuyihagurutsa idasubiye inyuma na gato kandi akaza guhagarara aho bamwereka adakandagiye kuri feri.
Nubwo bimeze bityo impaka ni zose kuri ibi bizamini cyane iki cya démarrage. Hari abavuga ko iki kizamini kidasobanutse ndetse n’impamvu gikorwa itumvikana ngo kuko n’ubundi biba bisa n’aho umunyeshuri aba yagikoze inshuro zishobora kurenga imwe muri circulation.
Mu bigenda bikinengwaho kandi harimo no kuba gikorerwa ku modoka itandukanye n’iba yakoreweho ibindi bizamini bitatu byabanje, ibyo bigatuma umuntu yibaza niba hari imodoka zifite umwihariko wo gukora démarrage n’izindi zitawufite.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ikizamini cya démarrage ari ngombwa ko gikorwa bitewe n’imiterere y’igihugu cy’u Rwanda.
Ati “Urebye nko muri Kigali, hari ibice bihanamye ku buryo hari igihe bisaba kugenda uhagarara. Mu gihe tuzajya mu ikoreshwa ry’imodoka za automatique gusa ndatekereza ibibazo kuri iki kizami bitazongera kubaho kuko itazaba [démarrage] igikenewe.”
Yakomeje agira ati “Guhagarara neza mu buryo bw’umutekano ni uguhagarara kuri feri, ariko na none imihagararire y’ahazamuka mu gihe imodoka igenda cyane uri ku matara cyangwa uri mu muvundo w’imodoka biba bitandukanye n’imihagararire yo guparika, uba uhagaze kubera ko witegura guhaguruka igihe runaka.”
“Kubera ko ugomba kwirinda ko wasubira inyuma ngo wangirize undi, ‘démarrage’ igufasha kudasubira inyuma, ariko na none ntikora ahatambika kuko uri mu mubyigano w’ibinyabiziga; nko ku Gishushu ntuzayikenera.”
Yavuze ko iby’uko iki kizamini gishobora kuba gikorwa inshuro nyinshi nta gaciro bifite kuko urebye n’ibindi ariko bimeze kandi nta kibazo biteye.
Ati “Iyo uri muri circulation uba uri muri ya mihanda [ihanamye] urumva guhagararira kuri ‘embrayage’ ntaho wabihungira ugomba kubikora byanze bikunze. Ntushobora kuvuga ko muri ’circulation’ utakoreshwa ’rétroviseur’ cyangwa guparika imodoka kuko wamaze kubisuzumirwa. Muri ’circulation’ hari ibintu by’ingenzi ugomba gukora, ari byo ibyo byose biba bijyanye n’ibindi bizamini.”
ACP Rutikanga, yavuze ko nta tegeko rya Polisi rivuga ko iyo umunyeshuri agiye gukora ikizamini cya démarrage agomba gukoresha imodoka nini, ahubwo bibaho ku bwumvikane bw’umwarimu n’umunyeshuri.
Ati “Ni amahitamo y’ukoreshwa ikizamini na auto-école, ubwumvikane bwe n’ishuri ntabwo polisi izamo.”