Ukraine: Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yasabiye uburusiya ibihano bikomeye ku burayi n’ Amerika
Bwana Zelensky yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) gushyiraho ikomanyirizwa ryuzuye ku bicuruzwa by’ingufu (ibitoro) by’Uburusiya ndetse no guha Ukraine izindi ntwaro. Yavuze ko gukoresha imbaraga kw’Uburusiya ari “amakuba byanze bikunze azagera kuri buri wese”. Bwana Zelensky yavuze ko Ukraine yiteguye urugamba rukomeye, muri iki gihe ingabo z’Uburusiya zirimo kwikusanyiriza mu burasirazuba bwa Ukraine. …